Print

Uwahoze ari umusirikare yavuze icyatumye yanga inshingano yahawe na Trump

Yanditwe na: 17 February 2017 Yasuwe: 5012

Muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Vice Amiral Robert Harward yanze umwanya w’ umunjyanama mukuru ku bibazo by’ umutekano w’ igihugu yari yahawe na Perezida Donald Trump avuga ko ari akazi kagoye.

Mu itangazo Harward yashyize ahagaragara yagize ati “Izo nshingano zisaba kwitanga amasaha 24 ku munsi, iminsi 7 kuri irindwi ukora akazi neza nta kindi kiguhugije. Njye ntabwo izo nshingano nazishobora”

Haward yahoze akuriye agashami kadasanzwe gashinzwe umutekano wo mu mazi kitwa Navy Seal. Vice Amiral Harward ukoresha ururimi rwo muri Irani rwitwa Farsi ku mwaka 60 y’ amavuko ari mu kirihuko cy’ izabukuru yagiyemo guhera muri 2013.

Radio ijwi ry’ Amerika dukesha iyi nkuru yatangaje ko Harwad ari umusirikare wubashywe muri Leta z’ unze Ubumwe z’ Amerika. Ngo asanzwe akorana bya hafi na Minisitiri w’ ingabo mushya wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika James Mattis.