Print

Butera Andrew agiye kwerekeza mu gihugu cya Maroc

Yanditwe na: 18 February 2017 Yasuwe: 647

Umukinnyi ukina mu ikibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Butera Andrew arerekeza muri Maroc kuri uyu wa Gandatu kuvurirwayo imvune amaranye iminsi.

Ku isaha ya saa 16:00’ zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Gashyantare arerekeza muri Maroc kuvurirwayo imvune, ni kubufatanye bwa FERWAFA na Federasiyo y’umukino w’umupira wa maguru muri Maroc.

Butera Andrew yavunikiniye mu mukino wa shampiyona w’umunsi wa 9 tariki ya 18/12/2017 APR FC ikina na Kiyovu Sports.

Biteganyijwe ko nyuma yo kubagwa Butera azagaruka mu Rwanda tariki ya 7 Werurwe 2017.