Print

Sudani y’ Epfo: Minisitiri w’ umurimo yeguye, avuga ko agiye kwiyunga kuri Riek Machar

Yanditwe na: 18 February 2017 Yasuwe: 731

Minisitiri w’ umuirimo wa Sudani y’ Epfo Gabriel Duop Lam yeguye ku mirimo ye avuga ko agiye kwiyunga kuri Riek Machar uyoboye inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Perezida wa Sudani y’ Epfo Salva Kiir .

Minisitiri Gabriel Duop Lam ashinja Perezida w’ iki gihugu Salva Kiir kudakemura ibibazo by’ umutekano byugarije iki gihugu.

Mu ibaruwa y’ ubwegure bwe Lam yavuzemo ko Perezida Kirr yananiwe kugarura amahoro n’ umutekano igihugu kikaba cyugarijwe n’ intambara. Uyu mu Minisitiri yavuze ko yasezeye ku mirimo kugira ngo yinjire mu mutwe uyobowe na Riek Machar urwanya Leya ya Salva Kiir.

Minisitiri ushinze itangazamakuru n’ itumanaho Michael Makuei yavuze ko uyu mu minisitiri yari akwiye guhindura ibintu aho kwegura kuko inshingano yari afite zibimwemerera.

Minisitiri Gabriel Duop Lam yagize Minisitiri w’ umurimo muri Mata 2016.