Print

AMAFOTO y’uko byari byifashe ubwo ba Nyampinga basuraga KIGALI CONVENTION CENTRE

Yanditwe na: 19 February 2017 Yasuwe: 4256

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Nyampinga w’u Rwanda 2017, amenyekanye mu birori bizabera kuri Petit Stade, kuri ubu aba bakobwa bakomeje gutemberezwa ahantu hatandukanye ari nako bigishwa amasomo atandukanye.

Mu mwiherero uri kubera I Nyamata mu karere ka Bugesera aho bagiye kumara ibyumweru bibiri, bigishirizwamo amateka n’umuco nyarwanda.

Aba bakobwa uko ari 15 batemberezwa ahantu nyaburanga no mu nyubako zinyuranye ziganjemo izifite amateka ndetse n’inzu ndangamurage.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017, batemberejwe Kigali Convention Center ariko umwe muri bo [Umutoni Uwase Belinda], ntiyabonetse kuko yari arwariye mu bitaro, gusa amakuru agera ku ikinyamakuru Umuryango.rw, avuga ko uyu mukobwa yagize ikibazo cyo gufatwa n’iseriri byatewe n’uko atashakaga kurya.

Umwiherero barimo bawutangiye ku itariki 12 Gashyantare 2017. Bari kuwukorera muri hoteli iherereye i Nyamata mu karere ka Bugesera . Ni umwiherero bazasoza tariki 24 Gashyantare 2017, maze ku itariki 25 habe umuhango nyirizina wo gutangaza uwegukanye ikamba, asimbure Miss Mutesi Jolly usanzwe ari Nyampinga w’u Rwanda 2016.

Abakobwa 15 bazatoranywamo Miss Rwanda 2017 ni Ashimwe Fiona Doreen, Iradukunda Elsa , Kalimpinya Queen, Mukunde Laurette, Mutesi Nadia ,Iribagiza Patiente ,Mukabagabo Carine, Shimwa Guelda , Umutoni Pamela, Uwase Hirwa Honorine, ,Umutoni Uwase Belinda, Umutoni Aisha, Umutoni Tracy Ford, Umutoniwase Linda na Umuhoza Simbi Fanique.

AMAFOTO:


















PHOTO:Plaisir Muzogeye/Kigalitoday