Print

Urukundo rwa Kitoko n’umunyamakuru w’umunyarwandakazi rwashinze imizi

Yanditwe na: 19 February 2017 Yasuwe: 5460

Umuririmbyi Kitoko Bibarwa umaze igihe mu Bwongereza; aravugwa kuba mu rukundo n’umunyamakuru w’umunyarwandakazi.Ni nyuma y’uko aba bombi babigaragaje binyuze ku mufato bashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse na zimwe mu nshuti zabo zigahamya umubano w’abo.

Kitoko wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ikiragi, Bikiramariya, I love you, n’izindi ni umuhanzi washinze imizi mu njyana ya Afrobeat, kuri ubu aravugwa mu rukundo n’umunyamakuru wa Royal Tv.

Kitoko uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Abadayimoni’, biragoye kumwumva avugwa mu rukundo n’ubwo kugeza ubu Ikinyamakuru Umuryango.rw gifite amakuru ashimangira ko uyu muhanzi afite umwana w’umukobwa ndetse watangiye amashuli.

Kuri St Valentin, Uyu mukobwa yashyize Kitoko ku rukuta rwe rwa Instagram

Kuri iyi nshuro uyu muhanzi aravugwa mu rukundo rw’ibanga n’umunyamakuru Ngabonziza Kizima Joella wamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Lemigo tv yaje kuba Royal Tv.

Iyi niyo foto ya Kizima, Kitoko yashyize kuri Instagram iherekejwe n’umutima

Ibi bishyirwaho akadomo na tariki 11 Gashyantare 2017, ubwo Kitoko yashyiraga ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, agashyiraho akamenyetso ku mutima.

Kuri St Valentin, umunsi wizihizwa n’abakundana, uyu mukobwa yashyize ifoto ya Kitoko ku rukuta rwa instagram, maze nawe ashyiraho akamenyetso ku mutima.

Ntibyoroshye kuvugisha Kitoko ku murongo wa Telefone gusa amakuru ava mu nshuti za hafi z’aba bombi ahamya ko aba bamaze kwinjira mu rukundo rudasaza ndetse ko bateganya kurushinga.

Kizima uvugwa mu rukundo na Kitoko Bibarwa