Print

Irebere uburanga bw’umukunzi wa Kitoko bateganya ku rushinga-AMAFOTO

Yanditwe na: 20 February 2017 Yasuwe: 57503

Inkuru iri gucicikana mu bitangazamakuru bitandukanye ikanazengurutswa imbuga nkoranyambaga zitandukanye n’urukundo rw’umuhanzi Kitoko Bibarwa utuye mu Bwongereza uri mu rukundo n’umunyamakuru w’Umunyarwandakazi wa Royal TV witwa Kizima Ngabonziza Joella.

Amakuru agera ku Ikinyamakuru Umuryango.rw, ashimangira ko aba bombi bamaze igihe mu rukundo ndetse ko bateganya ku rushinga mu minsi ya vuba.

Aba bombi barateganya ku rushinga....

Umuririmbyi Kitoko udakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo, yasangije abakunzi be ifoto y’umukobwa yihebeye ubwo yashyiraga ifoto ya Joella ku rukuta rwe rwa instagram akanashyiraho agashusho ku mutima.

Byaje no gushimangirwa na Joella ubwo nawe Kuri St Valentin yashyiraga ifoto ya Kitoko ku rukuta rwa Instagram akanashyiraho akamenyetso ku mutima

Binavugwa ko, zimwe mu ndirimbo Kitoko yakoze mu minsi ishize yagiye avoma anganzo kuri uyu mukobwa akabisanisha n’amarangamutima y’urukundo rwe na Joella, cyane cyane iyitwa "Urankunda bikandenga".

Kitoko Bibarwa uherutse gushyira hanze indirimbo yise ’Amadayimoni, agira ati ’Gusa icyo nakubwira ni uko mukunda tu..." Aba bombi ngo bahanze amaso umushinga w’ubukwe bateganya mu minsi iri imbere.

REBA HANO AMAFOTO:





Joella [Ubanza I Bumoso] n’umwe mu nshuti ze Yvonne bakorana kuri Royal Tv
Joella uri i Buryo umukunzi wa Kitoko Bibarwa




Comments

gakuba 14 November 2018

biragoye kubona icyo umuvugaho nimwiza pe,


musemakweli 21 September 2017

ubu bukwe bwaheze he ra?


Marie Claire 14 July 2017

Mura ryoshye kbx¡!!!!!!!¡