Print

Melania Trump yibasiwe azira gusoma isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’

Yanditwe na: 20 February 2017 Yasuwe: 4725

Abantu benshi bibasiye Umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Melania Trump bamuziza ko yasomeye isengesho rya ‘Dawe uri mu Ijuru’ mu ruhame.

Ku wa Gatandatu, Melania ari kumwe n’umugabo we Donald Trump, bahuriye n’imbaga y’abaturage muri Leta ya Florida. Atangira ijambo rye asoma isengesho rya Gikirisitu rya Dawe uri mu Ijuru, ryanditse muri Bibiliya nk’iryavuzwe na Yezu Kristu ubwe yigisha intumwa gusenga.

Fox News ivuga ko byashimishije cyane abari bamuteze amatwi bakamuha amashyi, ariko siko byagenze kuri benshi babyakiriye nabi bakabigaragariza ku mbuga nkoranyambaga.

Umwe muri bo witwa Jaime Primak abinyujije kuri Twitter yavuze ko yinubiye ko Melania Trump atangiza ingoma y’igitugu y’umugabo we avuga iryo sengesho.
Ati “Melania atangije ubuyobozi bw’igitugu avuga Isengesho rya Nyagasani? Abanyamerika bose siko ari Abakirisitu.”

Abandi bamunenze bavuga ko iryo sengesho atarivuze ahubwo yarisomye babihuza no kuba mu mwaka ushize yarakopeye ijambo rya Michelle Obama, ndetse banibaza urugero rw’ubukirisitu bwe ku buryo atazi kuvuga Dawe uri mu Ijuru