Print

Umusaza w’imyaka 98 yasezeranye n’umukunzi we w’imyaka 88-AMAFOTO

Yanditwe na: 20 February 2017 Yasuwe: 3939

BIRATANGAJE-Willy Kinyua, umusaza w’imyaka 98 y’amavuko yasezeranye n’umukunzi we Joyce Nyambura w’imyaka 88 y’amavuko, ubukwe bwabo bwanditswe mu itangazamakuru nyuma y’uko bari bamaranye imyaka 60 babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni ubukwe bwahagurikije imbaga baje kwihera ijisho, umucekuru w’imyaka 88 y’amavuko wambaye agatimba akuze. Aba bombi basanzwe bafitanye abana 5.

Aha uyu musaza yemezaga ko azakunda Joyce by’iteka ryose

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2017 ni bwo ubukwe bwa Willy Kinyua na Joyce Nyambura bwabaye bubera mu rusengero rwa Baptist church ruherereye muri Nakuru mu gihugu cya Kenya.

Ikinyamakuru Standard Digital Entertainment, ducyesha iyi nkuru cyanditse ko Willy Kinyua yatangaje ko bitondeye ubukwe bwabo mu mitegurire yabwo ahanini bashingiye ku rukundo bakundanye bombi.

Yagize ati “Nkunda Nyambua ni umugore mwiza cyane, yagiye ankomeza muri byose, ntiyigeze ambeshya na rimwe”

REBA HANO AMAFOTO:

Joyce w’imyaka 88 yari yambaye agatimba ..Ibintu byatumye benshi bahagurikira kureba ubu bukwe
Iyi ni yo modoka yatwaye abageni...Yari yanditse izina ry’umusaza w’imyaka 98 [Willy ]