Print

Kenya: Urukiko rw’ ikirenga rwategetse kaminuza kwakira abanyeshuri bo mu bihugu bitanu birimo n’ u Rwanda

Yanditwe na: 21 February 2017 Yasuwe: 789

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya rwategetse Kaminuza yigisha iby’amategeko(Kenya School of Law (KSL) kwemera kwakira abanyeshuri bava mu bihugu bitanu byo mu karere birimo n’ u Rwanda.

Urukiko ruvuga ko kubuza abanyeshuri bava mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo n’u Burundi kwiga muri iyi Kaminuza ngo binyuranyije n’amategeko.

Uru rukiko rwafashe uyu mwanzuro nyuma y’aho mu Gushyingo 2016, umuyobozi wa Kaminuza ya Kenya School of Law yigisha iby’amategeko, avuze ko aba banyeshuri batazahagaruka kuhiga.

Patrick Lumumba umuyobozi w’iyi Kaminuza yagize ati “Gutangirana na Mutarama 2017, nta munyeshuri ukomoka mu mahanga uzongera kwemerwa kwiga hano, ni ukuvuga abava mu Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Sudan y’Epfo.”

Uyu muyobozi yavugaga ko ibi bikubiye mu mabwiriza y’inama nkuru y’uburezi mu by’amategeko muri iki gihugu yari yatanze.

Gusa ikinyamakuru cya Daily Monitor kivuga ko umucamanaza witwa John M. Mativo yavuze ko ibi binyuranije n’ingingo ya 27 yo mu itegeko nshinga rya Kenya ryo mu mwaka wa 2010.

Yavuze ko kubuza aba banyeshuri bitaba byubahirije ingingo zagiye zishyirwaho, ko amategeko mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba yasaranganywa.