Print

Amagare: Areruya Joseph azamutse imyanya 140 ku isi, Team Rwanda iboneka mu makipe 5 ya mbere muri Afurika

Yanditwe na: 21 February 2017 Yasuwe: 1605

Urutonde rw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi ‘UCI’ rwagiye ahagaragara, rusize umunyarwanda Areruya Joseph ku umwanya wa kabiri muri Afurika, Team Rwanda iza ku mwanya wa gatanu.

Areruya Joseph yazamutseho imyanya igera ku 140 ava ku mwanya wa 417 uba 277 ku isi, ndetse n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’umunyafurika y’Epfo Willem Jakobus Smit.

Undi munyarwanda waje hafi ni Ndayisenga Valens wavuye ku mwanya 31 muri Afurika aba uwa 24 muri Afurika.

Kwitwara neza kw’aba basore b’abanyarweanda, no kuzamuka ku urutonde byatumye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare ‘Team Rwanda’ nayo izamuka ijya ku mwanya wa 44 ndetse iba n’iya 5 muri Afurika.

Dore abakinnyi 5 ba mbere muri Afurika

1. Willem Jakobus Smit (South Africa) amanota 280
2. Joseph Areruya (Rwanda) amanota 270
3. Ahmed Amine Galdoune (Morocco) amanota 269
4. Adil Barbari (Algeria) amanota 259
5. Abderrahmane Mansouri (Algeria)

Dore amakipe y’ibihugu 5 ya mbere muri Afurika

1. Morocco amanota 1366.5
2. Eritrea amanota 1342
3. Algeria amanota 1137
4. South Africa amanota 731
5. Rwanda amanota 615