Print

Afurika y’ Epfo ngo ntiyubahirije amategeko mu kuva muri ICC

Yanditwe na: 22 February 2017 Yasuwe: 297

Urukiko rukuru rwo muri Afurika yepfo rwavuze ko icyemezo cya leta y’icyo gihugu cyo kuva mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC kinyuranyije n’itegekonshinga.

BBC yanditse ko Urwo rukiko rwavuze ko Leta yagombaga kubanza kubisaba inteko nshingamategeko.

Afurika y’ Epfo yabaye kimwe mu bihugu byatangaje mu mwaka ushize ko byivanye mu rukiko rwa ICC bivuga ko urwo rukiko rubogama rwibasira abanyafurika.

Ibindi muri ibyo bihugu byafashe icyemezo cyo kuva muri urwo rukiko harimo Gambia n’ u Burundi.

Ariko kubera ubutegetsi bushya muri icyo gihugu Gambia perezida mushya Adama Barrow yavuze ko kitakiruvuyemo.