Print

Zari umugore wa Diamond yahawe umurinzi mushya-AMAFOTO

Yanditwe na: 22 February 2017 Yasuwe: 13324

Umunyamideli, umushabitsi, Zari Hassan akaba n’umutambukanyi wa Diamond yagaragaye mu ihahiro riri muri Tanzania arinzwe bikomeye n’umugabo w’ibigango wamugendagaho ikirenge ku kindi.

Uyu murinzi mushya (Bodyguard) wahawe Zari asanzwe acunga umutekano w’umugabo we bamaranye imyaka 4 ndetse banafitanye abana babiri.

Amafoto menshi Zari w’abana batanu yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, agaragaza uyu mugore arinzwe bikomeye kugeza ku nshuti ze baganiraga. Bamwe mu bamubonye bifuje kwifotozanya ari nako bafata amafoto y’urwibutso.

Bivugwa ko uyu mugabo w’ubwanwa bwinshi amaranye igihe kinini na Diamond ngo kuburyo yamaze kubaye nk’umuvandimwe we uretse kuba banahuzwa n’akazi.

REBA HANO AMAFOTO: