Print

Uganda: Gen. Katumba wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo yagizwe Minisitiri

Yanditwe na: 24 February 2017 Yasuwe: 1346

Gen. Edward Katumba Wamala wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo za Uganda yagizwe umunyamabanga wa leta muri minisitiri w’umurimo no gutwara ibintu n’abantu. Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gashyantare 2017 wabereye mu ngoro y’umukuru w’igihugu I Entebbe.

Mu irahira rye hari abo mu muryango we bari baje kumushyigikira ndetse na Perezida Yoweri Museveni. Kuwa 09 Mutarama 2017, nibwo Gen. Edward Katumba Wamala yakuwe ku mwanya wo kuba umugaba mukuru w’ingabo za UPDF mbere yo kugirwa umunyamabanga wa leta ushinzwe umurimo.

Chimpreports yandikirwa muri Uganda yatangaje ko Gen. Katumba yashimye byimazeyo Perezida Museveni wagize uruhare runini mu buzima bwe, wakomeje no kumuba hafi kuva yakwinjira muri Guverinoma.

" Ndamushimira (Museveni) kubwo kwihangana no kudohora kuri benshi muri twe. Ntitwari kubasha gushyiramo umwambaro wa gisirikare ubu. Iyo ataba we, benshi muri twe ntituba twarabaye abo turi bo uyu munsi.” Ibi Gen. Katumba yabivuze ubwo yari ku cyicaro cya minisiteri y’ingabo mu masengesho yo gushima ku munsi wa Tarehe Sita wizihizwaho umunsi wo kubohoza igihugu.

Gen. Katumba w’imyaka 60 y’amavuko, ufite impamyabushobozi yo ku rwego rwa master’s mu bijyanye n’ingamba z’imiyoborere yakuye mu ishuri rya gisirikare ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yinjiye gisirikare mu 1981 mbere yo kuyobora ingabo za Uganda muri repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akazamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya General muri Gicurasi 2013 na mbere yo kugirwa umugaba mukuru w’ingabo.

Gen. Edward Katumba Wamala arahirira kuba umunyamabanga wa leta muri minisitiri w’umurimo no gutwara ibintu n’abantu