Print

Jeannette Kagame yashimye Gaël Faye wanditse igitabo ku mateka y’ u Rwanda [Amafoto]

Yanditwe na: 24 February 2017 Yasuwe: 1886

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda , Jeannette Kagame yitabiriye igikorwa cyo kumurika igitabo cy’umuhanzi Gaël Faye nyuma amushimira cyane kubumbatira amateka y’u Rwanda.

Gaël Faye usanzwe ari Umufaransa kandi akaba n’Umunyarwanda, ni umuhanzi ukora ibyo bita ‘slam’ bimeze nk’umuvugo uherekejwe n’injyana runaka ubu noneho asigaye anandika ibitabo.

Iki gikorwa cyiswe Café Littéraire cyabereye ku nzu y’ubugeni ya Ishyo Arts ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 23 Gashyantare 2017.

Igitabo cye yise Petit Pays/Igihugu gito giherutse guhabwa igihembo mu marushanwa ya FNAC aho cyatoranyijwe nk’igihiga ibindi ku rutonde rw’ibitabo birenga 650 byari byayitabiriye.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Madamu Jeannette Kagame yabwiye Gaël ati “Wakoze cyane @GaelFaye kubwa ‘Petit Pays’, ni icyubahiro gikomeye ku mateka yacu kandi ni ingufu ku baturage bacu. – JK”

Igitabo ‘Petit Pays’ cyasohotse muri Kanama 2016, mu marushanwa ya Prix Goncourt des Lycéens 2016, ni cyo cyegukanye umwanya wa mbere gituma Gaël Faye w’imyaka 33 atsindira igihembo cy’umwanditsi mwiza w’umwaka mu bihembo bitangwa n’isomero rikomeye ryo kuri interineti ryitwa FNAC ryo mu Bufaransa.