Print

Mexique iraburira Leta zunze ubumwe Amerika ko izihimura

Yanditwe na: 26 February 2017 Yasuwe: 1764

Mexique iravuga ko izihimura ibicuruzwa byayo byinjira muri Amerika nibizamurirwa amahoro abyakwaho muri gahunda yo kubona amafaranga yo kubaka urukuta ku mupaka w’ibihugu byombi.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Mexique, Luis Videgaray, yavuze ko leta ye ishobora guca amahoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe byinjira muri Mexique bivuye muri leta zimwe na zimwe za Amerika.

Mbere yaho, Perezida wa Amerika Donald Trump yari yavuze ko urukuta yasezeranyije abaturage b’igihugu cye mu gukumira abimukira ari hafi gutangiza gahunda yo kurwubaka.

Leta ya Amerika iravuga ko mu kwezi gutaha kwa gatatu izatangira kwakira ibishushanyo mbonera by’urwo rukuta.

Isoko ryo kurwubaka biteganijwe ko rizatangwa mu kwezi kwa kane.

Bwana Trump yasezeranije abanyamerika ko Mexique ariyo izatanga amafaranga azagenda kuri urwo rukuta ruzagendaho amadolari ashobora kugera kuri miliyari 21 n’igice nkuko bitangazwa n’icyegeranyo cya minisiteri ishinzwe umutekano imbere muri Amerika.

Uyu mubare uri hejuru ugereranyije n’uwari waratanzwe mbere na Trump ungana na miliyari 12 z’amadolari.