Print

Uwera Dalila wabaye Miss Rwanda mu 1994 ntiyumva neza impamvu adahabwa agaciro

Yanditwe na: 26 February 2017 Yasuwe: 12957

Uwera Dalila tariki 17 Ukuboza 1993 yatorewe kuba Miss Rwanda 1994 mu muhango wabereye kuri Hotel chez Lando i Remera, Uyu mubyeyi yibaza impamvu nawe atajya ahabwa umwanya muri aya marushanwa y’iki gihe ngo nawe abe yatanga umusanzu yaba mu kugirana inama ababa biyamamaza.

Gutora Nyampinga mu Rwanda byatangiye mu 1992 aho bivugwa ko igikorwa cyagenze nabi yaba mu mitegurire ndetse n’ibihembo ba Nyampinga bari bemerewe ngo ntabyo bahawe.

Uwera Dalila wabaye Nyampinga w’u Rwanda 1993, ntarasobanukirwa neza impamvu adahabwa agaciro

Iki gikorwa kiba mu 1992, bamwe mu bahataniye ikamba bumvikanye mu itangazamakuru bijujutira uko irushanwa ryagenze.

Mu 1993, Uwera Delila yahembwe amafaranga y’u Rwanda 50,000 bitandukanye nayo umukobwa w’ubu ahabwa dore ko ahabwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 buri kwezi.

Uwera Dalila washakanye n’umugabo we Dirk basanzwe baba mu gihugu cy’u Bubiligi, yabwiye Radio Rwanda icyatumye yitabira iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere mu gihugu.

Yagize ati " Icyatumye mpaguruka nkajya muri iryo rushanwa eeeeeh byari bivuye kubyo twakoraga byo kumurika imideli, abo rero bari babishinzwe nibo babashije no kutujyanamo muri iryo rushanwa rya ba Nyampinga."

Abajijwe niba ari ibintu yari asanzwe akunda mbere y’uko yitabira irushanwa, yagize ati " Narisanzwe nkunda ibintu byerekeranye no kumurika imideli,nari nsanzwe mbikora nabikunda."

Yasubije uko aba byeyi be babyakiriye nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu w’i 1994. Ati " yewe uko ababyeyi babyakiriye ntabwo byari byoroshye yego nkuko mubyumva ubu ngubu ntabwo byari byoroshye cyane, ariko ubwo maze gutorwa barishimye nyine barabyakira ariko urumva ko mbere batabyakiriye ariko nyuma maze gutorwa nibwo bazaga bishimye babyakire nyine urumva ntakundi."

Yavuze ko bahataniye ikamba bari abakobwa 20 mu gihugu hose. Anavuga ko mu bihembo yahembwe bimwe muri byo atabyibuka neza ariko ko yibuka imikufe y’agaciro yagiye ahabwa ngo ndetse mu byo yahawe byinshi ntabwo yabikoresheje kuko bahise bahunga.

Avuga ko kuba yambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa mbere abona ari agaciro gakomeye kuri we ndetse ko kugeza ubu agifite ishema ryaryo.

Aho yagize ati "Kuba narabaye Nyampinga w’u Rwanda bivuga byinshi cyane..byamesheje agaciro byatumye menya agaciro kanjye, byatumye nkomeza kuba umwali ukwiriye u Rwanda n’ubu ndacyabyitirirwa, ndakitirirwa nyine Nyampinga w’u Rwanda akaba ari naryo shema n’ubu nyifite, nta nyungu nkurikiranye cyane ariko agaciro gakomeye mfite n’uko nahagarariye u Rwanda."

Ngo ubwo yatorwaga ngo nta shingano yahawe kuko ngo byari bitaramenyekana cyane. We anavuga ko byasabaga ko gusa atambuka yatsinda akambikwa ikamba ubundi bikarangirira aho.

Abajijwe impamvu atajya atumirwa ngo nawe aze gukurikirana uko Miss Rwanda igenda muri iki gihe cyangwa se ngo agire inyunganizi atanga yavuze ko adakunda kubitekerezaho cyane ariko ko abona adahabwa agaciro.

Yagize ati " Ntakundi ntabyakira usibye ko ntanabitekerezaho cyane nanjye mba ndimuri rwinshi gahunda zanjye mbandi mu kazi mu minshinga yanjye...Ariko ubundi nkanabitekerezaho nkibaza impamvu nanjye natumirwa cyangwa se natekerezwaho kugirango mbe nahagararira bamwe mu bo nkuriye ariko nakwifuzaga ko mu byukuri nahaboneka nanjye nkabihagararamo..Mbitekerezaho ariko nabwo mbitindaho cyane ubwo nabo babafite impamvu batabikoze buri wese burya aba afite impamvu y’ikintu kitakozwe.

Uwera Dalila yambitswe ikamba rya Miss Rwanda 1994 ku itariki ya 17 Ukuboza 1992. Iyi mihango yabereye kuri Hotel Chez Lando, ikaba yari yateguwe n’iduka ryitwaga ‘Partners international’ rya Nganyiyintwari Jacques. Iri duka ryari riherereye ku muhanda uhuza BK, KCB na Ecole Belge na CHUK mu mujyi wa Kigali rwagati.

Uyu Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka w’1994 amaze kwambikwa iri kamba nyuma yaje kwerekeza ku mugabane w’u Burayi ari naho yahuriye n’umusore witwa Dirk bahuza urukundo kugeza ubwo babanye.

Dirk yambika impeta umukunzi we Uwera Dalila [Nyampinga w’u Rwanda 1994] . Foto/Plaisir