Print

Nyarugenge: Abakozi bo muri Restora umwe yitabye Imana, undi ararembye harakekwa imbabura

Yanditwe na: 26 February 2017 Yasuwe: 1580

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 19 witwa Emmanuel (utaramenyakana imyirondoro yose), wakoreraga mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, yitabye Imana kuri uyu wa 26 Gashyantare, aho bikekwa ko yaba yabuze umwuka bitewe n’imbabura.

Usibye Emmanuel witabye Imana, mu nzu yasanzwemo uyu murambo we harimo n’umukobwa witwa Umutoni Chantal uri mu kigero cy’imyaka 26 wari ugihumeka ariko amerewe nabi, akaba yahise ajyanwa kwa muganga.

Aba bombi ngo bari abakozi muri resitora nto, aho bakunda gutekera umureti mu kagari ka Rwezamenyo II, bakaba ubusanzwe bakorera hanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yatangaje ko bikekwa ko uru rupfu rwatewe n’imbabura banuriye mu nzu batayijimije neza ikaza kwihembera maze ikabacura umwuka.

Yagize ati “Ejo barakoze, mu kujya kuryama, birakekwa ko banuye imbabura, bayinjiza mu nzu y’icyumba kimwe baryamamo ntibayizimya neza, iza kwihembera ibaheza umwuka. Nta bindi bikomere twabasanganye. Emmanuel wari mu kigero cy’imyaka 19 yari aryamye imbere yayo, na ho Umutoni yari inyuma y’ikimeza bakoreraho.”

SP Hitayezu yakomeje avuga ko amakuru y’iri sanganya yamenyekanye ubwo umukoresha w’aba bombi yazaga kureba ko batangiye akazi ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa 26 Gashyantare.

Nyuma yo kubona umurambo w’umuhungu n’umukobwa urembye yatabaje polisi ijyana umurambo ku bitaro bya Kacyiru na ho umukobwa akajyanwa mu bya CHUK kugira ngo yitabweho.

Ntiharamenyekana nyirizina icyateye uru rupfu kuko iperereza rikomeje nk’uko umuvugizi wa Polisi yabitangaje.

Src: Igihe