Print

Pasiteri yategetse abayoboke be kumurigata ibirenge ngo babone umugisha

Yanditwe na: 26 February 2017 Yasuwe: 3969

Pasteur Andrew Ejimadu wo mu gihugu cya Zambie yateje impagaraga nyuma yaho abwiriye abakiristo kumukomba ibirenge ngo nibwo babona imigisha bakaba abakire.

Pasteur Andrew ni umwe mu bapasiteri bakundwa cyane muri Zambia, akaba ari umuyobozi w’itorero yashinze ryitwa“Christ Freedom Ministries Zambia” .

Uyu mupasiteri asaba aba bakiristo kumwegera bakamukomba ibirenge, yabikoze imbere y’imbaga aho igiterane cyari cyabereye, bamukoraho uruziga bunama bakomba.

Ikinyamakuru Africa365, gitangaza ko ibi pasiteri yakoze bitavuzweho rumwe na bose, dore ko hari abavuga ko ari ukwishyira hejuru k’uyu mupasiteri abandi bakavuga ko abakiristo baba bameze nk’abataye umutwe.

Umwaka ushize nibwo hagaragaye amafoto y’abapasiteri mu binyamakuru atangaje, umwe yatamikaga abakiristo inzoka, undi abanywesha isabune y’amazi, imiti yica udusimba,… abakiristo bakabihabwa bizezwa ko aribwo babona imigisha.