Print

Nyarugenge: Akarere kaaba karimo kugenda biguru ntege mu mikoreshereze y’ ingengo y’ imari

Yanditwe na: 27 February 2017 Yasuwe: 663

Mu gihe hasigaye amezi ane gusa ngo umwaka w’ ingengo y’ imari 2016/2017 urangire Akarere ka Nyarugenge kamaze gukoresha 44,2 % mu ngengo y’ imari kagenewe.

Ubuyobozi bw’ aka karere bwabitangarije mu kiganiro abadepide bagize Komisiyo ishinzwe gukurimirana imikoreshereze y’ ingengo y’ imari bagiranye n’ abarebwa n’ imikoreshereze y’ ingengo y’ imari igenerwa akarere ka Nyarugenge.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2017.

Mu mwaka w’ ingengo y’ imari 2016/2017 Leta yageneye akarere ka Nyarugenge ingengo y’ imari ingana na 16 471 205 817.

Mu mezi umunani ashize umwaka w’ ingengo y’ imari utangiye aka karere kamaze gukoresha 7 256 404 971 ahwanye na 44, 2% bivuze ko gasigaje 9 160 800 845 ahanye na 55,8% kagomba gukoresha mu mezi ane asigaye ngo umwaka w’ ingengo y’ imari urangire.

Umwaka w’ ingengo y’ imari utangira tariki ya mbere Nyakanga ukarangira tariki 30 Kamena.

Ingengo y’ imari igenerwa uturere igabanyijemo ibice bibiri. Igice kimwe kigizwe n’ amafaranga Leta igenera akarere ikindi gice kigizwe n’ amafaranga akarere gakura mu misoro n’ amahoro.

Ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge buvuga ko kuba hari umubare munini w’ amafaranga y’ ingengo y’ imari atarakoreshwa byatewe n’ uko igice cy’ ingengo y’ imari akarere gakura mu misoro n’ amahoro iboneka itinze. Ngo itangira kuboneka ku bwinshi guhera muri Werurwe kujyana hejuru.

Indi mpamvu itangwa n’ ubuyobozi bw’ akarere ka Nyarugenge ni uko igice cy’ ingengo y’ imari y’ akarere itangwa na Leta itabonekera igihe. Iyi ngo itangira kuboneka mu kwezi kwa 10, hashize amezi atatu umwaka w’ ingengo y’imari utangiye.