Print

Oprah Winfrey yasobanuye imyaka 31 y’urushako nta mwana

Yanditwe na: 27 February 2017 Yasuwe: 3973

Mu buzima bwa Oprah Winfrey ntiyigeze ashaka kubyara ndetse n’umwana yabyaye yapfiriye mu bitaro hashize iminsi mike avutse! Umunyamakuru Oprah Winfrey umwe mu bagore bavuga rikijyana ku Isi, yatangaje ko kuba hari bamwe mu bana arera bimuha umunezero kurusha uko yari kubyara uwe.

Winfrey azwi ku biganiro byo kuri televiziyo cyane cyane mu cye bwite yise ‘The Oprah Winfrey Show’ afite amateka akora ku mutima mu by’urukundo.

Oprah amaranye imyaka 31 n’umugabo nta mwana bigeze

Uyu mugore yashyizwe ku rubuga rwa Redbook Mag rwakusanyije bamwe mu byamamare bahisemo kurangiza urugendo rw’ubuzima badashinze urugo. Ari kumwe n’abandi bagera ku 7 bahisemo kutabyara.

Aganira na Good Housekeeping yandikirwa mu Bwongereza, Oprah yavuze ko afite abana b’impfubyi bagera ku 172 yigisha amashuli ndetse akabaha buri kimwe cyose bakeneye ngo abona ntacyo bimutwaye kubaho nta mwana cyane ko abo bana bamwita Mama w’abo.

Yagize ati "Ntabwo nkunda abana peee. Nari kuvamo umubyeyi mwiza. Ntabwo ngira kwihangana muri njye..Mbanumva nishimiye kurera abana b’abandi bakuze kurusha abakiri bato, ariko nyine nabyo bisaba urugendo rurerure."

Yavuze ko yagiye ashyirwaho igitutu na zimwe mu nshuti ze bamubwira ko akwiye gushinga urugo ndetse akabyara nk’abandi bagore nawe akagura umuryango. Ariko ngo yakunze kubitekerezaho agasanga azaba umwe mu bazicuza naramuka abyaye ngo kuko yifuza kuba umubyeyi w’abana bose ku Isi.

"Urukundo nta mupaka rugira. Ntabwo nitaye kuba umwana yaba ari wowe wamwibarutse wenda unafite imyaka 10 cyangwa 20. Urukundo nyarwo kandi rukomeye nuko ukomeza kwita ku mwana wese nk’uwawe."- Oprah Winfrey

Winfrey anavuga ko kuba ari umubyeyi w’abana 172 b’abanyeshuli bimuha umutuzo ndetse akumva adakwiye kubyara uwe. Abana bafashwa na Oprah batuye mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Ati "Niyo mpano ikomeye mu buzima bwanjye nabonye ntigeze ntekerezaho..Ndakora ibi byose kugirango mbafashe kubaho neza. Byanzaniye urumuri mu buzima bwanjye nashobora gusobanurira buri wese ngo abyumve."

Kenshi iyo Oprah avuga amateka y’urukundo n’umugabo babana mu buryo butemeye n’amategeko araturika akarira. Yigeze kumvikana kuri Radio imwe asobanura ibihe byiza yanyuzemo.

Mu kuvuga iby’ubuzima bwe n’urukundo rwe na Stedman hari aho yageze aravuga ati “Uko yarushagaho kungira intabwa ni ko narushagaho kumva mushaka.”

Oprah avuga ko we na Stedman Graham batarushinze nk’umugore n’umugabo mu myaka igera kuri 31 bamaze bari kumwe.

Ati “Na we mumubajije yababwira ko tutari kumwe kuko n’ubundi tutigeze dushyingiranwa nk’umugore n’umugabo. Ndamutse mfite iyo nyito y’umugore byaba bivuze ko hari ibindi bintegereje, nyine bimwe umugore agomba umugabo”.


Oprah Winfrey ni umwe mu bagore bakunze kurangwa n’umutima wo gufasha ndetse kugeza ubu amaze kwishyurira abana 400 muri Kaminuza ya Morehouse College iherereye muri Atlanta.

Uyu mugore ni umwe mu baherwe ba mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Atuye mu nzu nziza cyane iherereye ahitwa Montecito ho muri California. Uyu mugore afite amafaranga abarirwa muri miliyari zisaga eshatu z’amadorali ya Amerika.