Print

Kacyiru: Imodoka ya polisi yagonganye na moto, irenga umuhanda babiri barakomereka

Yanditwe na: 27 February 2017 Yasuwe: 4103

Imodoka ya Polisi y’ u Rwanda yo mu bwoko bwa Pick up yagonganye na moto, irenga umuhanda abantu babiri barakomereka nayo irangirika

Iyo mpanuka yabereye Kacyiru ku masangano y’umuhanda kuri za Minisiteri. Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2017.

Ku murongo wa telefoni Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano CIP Emmanuel Kabanda yabwiye ko Ikinyamakuru Umuryango ko abakomeretse ari umumotari n’ uwo yari ahetse.

Yagize ati "Ni imodoka ya polisi yo mu bwoko bwa Pick up yagonganye na moto yari itwaye abantu babiri umumotari n’ umugenzi. Ubwo umushoferi w’ iyo modoka yageragezaga gukatira iyo moto yisanze yarenze umuhanda imodoka irangirika"

Yakomeje agira ati "Umumotari n’ uwo yari ahetse bakomeretse, sinabashije kumenya niba bakomeretse bikabije cyangwa niba bakomeretse byoroheje.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Amakuru Umuryango wamenye ni uko mubakomeretse harimo uwakomeretse bikabije

CIP Kabanda yavuze ko nta mupolisi wagize ikibazo nubwo imodoka ya polisi yangiritse bidakabije.

CIP Kabanda yongeho ko iyo modoka niyo byahuriye muhanda bigenda. Aha yakuragaho urujijo ku bashobora gukeka ko polisi yaba yari ikurikiye uwo mumotari ishaka kumuta muri yombi.