Print

AMAFOTO y’indobanure ya Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’ibisonga bye

Yanditwe na: 27 February 2017 Yasuwe: 9481

Umukobwa witwa Iradukunda Elsa w’imyaka 18 y’amavuko, ureshya na 1,76cm niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, mu ijoro ryo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki 26 Gashyantare uyu mwaka.

Iradukunda Elsa wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017 asimbuye Mutesi Jolly [Nyampinga w’u Rwanda 2016]; yari umwe mu bari bahagarariye Intara y’Uburengerazuba, yinjiye mu mateka nka nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibisonga bye ni Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Uyu mukobwa utuye i Gikondo ufite uburebure bwa 1,76cm akaba apima ibiro 50. ; yagaragiwe n’ibisonga bibiri: Miss Shimwa Guelda wabaye igisonga cya mbere n’Igisonga cya Kabiri Miss Mutoniwase Linda.

- Mutoniwase Linda wabaye igisonga cya kabiri afite imyaka 20 y’amavuko mu gihe Shimwe Guelda wabaye igisonga cya mbere areshya na metero imwe (1) na sentimetero 76 (1,76M) akaba apima ibiro 57. Uyu mukobwa yanahawe ikamba rya Miss Heritage.

- Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya Igisonga cya Gatatu, ni umukristo mu itorero Noble Family church riyoborwa na Apotre Mignone. Ni umukobwa utera urwenya ndetse akaba ari umufana ukomeye wa Tom and Jerry.Miss

- Umuhoza Simbi Fanique w’imyaka 18 y’amavuko wabaye igisonga cya Kane, ni umwe mu bakobwa bahagarariye Intara y’Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2017. Ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batanu. Ni we mukobwa muto mu myaka mu bakobwa bose uko ari 26 bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Umuhoza Simbi Fanique yasoreje ayisumbuye umwaka ushize mu ishuri rya Cornerstone Leadership Academy-Rwanda riri mu karere ka Rwamagana, akaba yarize mu ishami rya MCB: Mathematics, Chemistry and Biology (Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima).

- Iradukunda Elsa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, wahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf.Yarangije amashuri yisumbuye, akaba yarize mu ishami rya HEG (Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’isi) mu kigo cya King David Academy.Yari afite umushinga wo gushyigikira gahunda ya Leta yo guca caguwa no gushyigikira iterambere ry’ibikorerwa mu gihugu imbere (Made in Rwanda).

Abandi ba Nyampinga batowe:

Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic): Nadia Umutesi

Nyampinga Wabaniye neza abandi: Iradukunda Elsa

Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage): Shimwa Guelda

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity): Uwase Hirwa Honorine

AMAFOTO: Iradukunda Elsa [Nyampinga w’u Rwanda 2017]








AMAFOTO: Kalimpinya Queen [Igisonga cya Gatatu]







AMAFOTO: Fanique Simbi Umuhoza [Igisonga cya Kane]







AMAFOTO: Shimwa Guelda [Miss Heritage, Igisonga cya mbere]









AMAFOTO: Umutoniwase Linda [Igisonga cya Kabiri]








Comments

Imizabayo josiane 2 September 2018

murahoneza baninyampinga ? nukurinanjyenifuje kunjya ,muri ninyampinga mburaho mpera ngonzemo . nzabigenzebyibuze ,konabigiyeho byinshi cyane ndabakunda