Print

APR FC idafite zimwe mu inkingi za mwamba igiye gukina na Gicumbi FC

Yanditwe na: 27 February 2017 Yasuwe: 1656

Ikipe ya APR FC irakina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 17 wa shampiona idafite myugariro wayo ngenderwaho Herve Rugwiro ndetse n’umwe mu abakinnyi bakina hagati h’iyi kipe Djahdi Bizimana, gusa amakuru meza ni uko Yannick Mukunzi yagarutse yavuye mu imvune.

Ni umukino uteganyijwe ku umunsi w’ejo ikipe ya APR FC ikaba izakira ikipe ya Gicumbi FC kuri Stade Regional de Nyamirambo, ni umukino ikipe ya APR FC izaba idafite Rugwiro Herve na Bizimana Djihadi bitewe n’uko bafite amakarita 3 y’imihondo atabemerera gukina umukino ukurikiyeho, gusa iyi kipe iraba yagaruye Yannick wari umaze iminsi mu imvune.

Aganira n’ikinyamakuru Umuryango umutoza Mulisa yavuze ko nta kibazo bafite abakinnyi bameze neza uretse abujuje amakarita 3 y’imihondo.

Yagize ati”abasore bameze neza, bariteguye nta kibazo, uretse abakinnyi bafite amakarita 3 y’imihondo aribo Herve(Rugwiro) na Djihadi(Bizimana) ariko Yannick yagarutse.”

Mulisa akomeza avuga ko atari azi ko uyu mukino uri kuwa kabiri kuko kuri gahunda yari afite umukino wari upanzwe kuwa gatatu.

Yagize ati”kuri njyewe ntabyo narinzi, ibyo narinzi hari fixtures mfite umukino wari upanzwe kuwa gatatu, njye ni nabyo natekerezaga ni nayo mpamvu twakoze imyitozo mugitondo, mbimenye ko umukino uri ejo mu kanya nka saa cyenda, gusa nahise mbyakira ubu turiteguye kandi tugomba kuwutsinda.”

Jimmy Mulisa avuga ko biteguye neza cyane kandi buri mukino bagiye kujya bawufata nka finali kugira ngo babashe kuba bakwegukana igikombe.

Ni umukino wakabaye warakinwe tariki ya 17 Gashyantare 2017, ariko bitewe n’uko ikipe ya APR FC yari mu imikino nyafurika byabaye ngombwa ko umukino usubikwa, ikaba yaraje gusezererwa n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia.