Print

Knowless yagizwe ambasaderi wa kompanyi y’itumanaho ya Itel

Yanditwe na: 27 February 2017 Yasuwe: 3474

Umuhanzikazi Butera Knowless [Ingabire Jeanne d’Arc] uharawe mu ndirimbo ’Ujyunkumbura’ yagizwe Ambasaderi wa Kompanyi y’itumanaho ya Itel, kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017.

Butera yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire y’igihe cy’umwaka yagiranye na kompanyi ya Itel icuruza amatelefone.

Knowless asinya amasezerano na Itel

Mu kiganiro n’abanyamakuru, uhagarariye iyi kompanyi ya Itel yatangaje ko mu igenzura bakoze basanze Knowless ari umwe mu bahanzi bafite umubare munini w’abamukurikirana umunsi ku wundi .

Anavuga ko bifashishije uyu muhanzikazi mu rwego rw’imenyekanisha bikorwa ndetse n’ubucuruzi bw’amaterefone bakora na serivisi zitandukanye batanga. Ngo bitewe na gahunda bamushakaho icyo gihe cy’umwaka gishobora kuzongerwa.

Ku ruhande rwa Knowless yashimye bikomeye itangazamakuru ryakomeje kumurika ibihangano bye ndetse n’ibya bagenzi be avuga ko ridahari ibikorwa byabo abatuye Isi batabimenya.

“Ni iby’agaciro gakomeye kuba mbafite. Ibi byose si ubushobozi bwanjye ahubwo n’ibikorwa byanjye bimenyekanishwa n’itangazamakuru noneho bikampa umusaruro nk’uyu”– Knowless

Knowless Butera washakanye na Ishimwe Clement abaye umuhanzi wa mbere ubaye Ambasaderi wa Itel nyuma y’imyaka itanu iyi kompanyi ikorera ku butaka bw’u Rwanda.

Si ubwa mbere Knowless abaye ambasaderi wa kompanyi y’itumanaho mu Rwanda, kuko no mu myaka ibiri ishize yari ambasaderi wa MTN.

Manager akaba n’umugabo wa Knowless, nawe yari ahari
Aline Gahongayire, Knowless na Evelyne Umurerwa nibo bafatanyabikorwa ba Itel