Print

[AMAFOTO] : Muri Tchad abasore nibo birimbisha ngo batagumirwa

Yanditwe na: 28 February 2017 Yasuwe: 5583

Mu gihe ahenshi ku Isi abakobwa aribo bafata umwanya munini wo kwisukura no kwiyitaho kugira ngo base neza, mu butayu bwo mu gihugu cya Tchad abasore baho nibo babikora kugira ngo abakobwa babakunde.

Ibi biterwa n’ uko mu muco wabo umukobwa amurikirwa abahungu benshi akitoranyirizamo umubera umugabo.





Niyo amaze kuba umugabo akomeza kwiyitaho kurusha umugore we


Abo basore iyo bamaze kwambara imyenda yabo iriho amasaro buri umwe arebera mugenzi we ko yaberewe. aha ni mbere y’ uko bajya mu birori byo guhatanira umukobwa

Aba basore barimo kwitoza uko bakora umutambagiro mu birori byo kwiyereka umugeni

Abo basore nibo bitwaza ibyirori bakagenda bireba ari nako barushaho kwirimbisha

Bategura ibirori abasore bakaza babukereye umukobwa agahita uwo ashaka

Umukobwa waho ntabwo yisiga ibirungo nk’ uko abasore baho babikora