Print

AMAVUBI:Umudage niwe uhawe ikipe y’igihugu Amavubi nk’umutoza mukuru

Yanditwe na: 28 February 2017 Yasuwe: 1900

Umudage Antoine Hey niwe utsindiye gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’, ni nyuma yo guhigika umu Portugal n’umu Suwisi mu kizamini cya nyuma cyabereye ku icyicaro gikuru cya FERWAFA.

Abatoza batatu, Jose Rui Lopez Aguas umunya Portugal, umusuwisi Raoul Savoy n’umudage Antoine Hey nibo bageze mu cyiciro cya nyuma, bakoze ikizamini cya nyuma ejo kuwa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017 ku icyicaro gikuru cya FERWAFA I Remera birangira umudage Antoine Hey ariwe ubaye umutoza mukuru w’Amavubi.

Gusa nyuma yo gukora iki kizamini ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryari ryirinze gutangaza uwatsinze batarakora amasezerano gusa amakuru yizewe agera ku ikinyamakuru Umuryango ni uko uyu mugabo yamaze kuba yahabwa iyi kipe ku igihe kingana n’imyaka ibiri nk’uko umwe mu bantu ba hafi muri FERWAFA yabitangarije Umuryango mu ikiganiro kitarimo gufata amajwi n’amashusho.

Ikinyamakuru La Jeune Afrique cyo kuri uyu mbere gitangaza ko uyu mudage ari we wahawe iyi kipe ku amasezerano y’imyaka ibiri, akaba azajya ahembwa ibihumbi 20 by’amadorali ku kwezi(miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda.), aya mafaranga igice kimwe ngo kikaba kizajya gitangwa na federasiyo y’umukino w’amaguru mu Ubudage. Aha bishoboke kuba ari ku ubufatanye FERWAFA iherutse gusinyana n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Ubudage.

Abatoza 52 nibo bari basabye gutoza ikipe y’igihugu, ijonjora rya mbere ryasize 44 basezerewe hasigayemo 8 gusa, muri aba 8 bakoreshejwe ikizamini cyo kuvuga(Interview) hifashishijwe uburyo bwa Skype maze hasigaramo batatu twavuze haruguru.

Aba batatu bahuriye ku icyicaro cya FERWAFA kuwa mbere maze bakora ikizamini cya nyuma nacyo cyo kuvuga, maze umudage Antoine Hey arabatsinda.

Antoin Hey, ni umudage wavutse tariki 19 Nzeri 1970 afite uburebure bwa metero 1 santimetero 80(1.80m), nawe ni umwe muri batatu bifuza gutoza Amavubi.

Ni umugabo udafite amateka menshi mu bijyanye n’ubutoza, dore ko amaze imyaka irindwi n’amezi atatu nta kipe afite atoza, ibitabo byerekana ko aheruka gutoza mu Ugushyingo muri 2009 ubwo yatozaga ikipe y’igihugu ya Kenya.

Yatangiye gutoza muri 2002 ahereye mu Ubudage iwabo mu ikipe ya VfR Neumünster guhera muri 2002 kugeza 2004, 2004 kugeza 2006 yatoje ikipe y’igihugu ya Lesotho naho 2006 kugeza 2007 atoza ikipe y’igihugu ya Gambia.

Umwaka 2007 yatoje ikope ya US Monastir yo muri Tunisia. 2008 kugeza 2009 yatoje ikipe y’igihugu ya Liberia, naho guhera muri Gashyantare kugeza mu Ugushyingo 2009 yari umutoza w’ikipe y’igihgu cya Kenya.

Kuva mu Ugushyingo 2009 kugeza ubu bigaragara ko uyu mutoza nta kipe n’imwe yari afite atoza yari umushomeri.