Print

Icyo Miss Aurore Kayibanda 2012, asaba Nyampinga w’u Rwanda 2017 [Iradukunda Elsa]

Yanditwe na: 1 March 2017 Yasuwe: 2724

Miss Mutesi Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2012, yasabye Nyampinga w’u Rwanda Iradukunda Elsa watowe gukora ibirenze ibyo abandi ba Nyampinga bamubanjirije bakoze mu gihe cyose bamaranye ikamba.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 rishyira mu ijoro ryo cyumweru nibwo Iradukunda Elsa usatira imyaka 19 y’amavuko, yambitswe ikamba agaragirwa n’ibisonga bibiri; Shimwa Guelda wagize igisonga cya mbere akaba na Miss Heritage 2017 ndetse na Mutoniwase Linda wagizwe igisonga cya kabiri.

Nyampinga w’u Rwanda utowe buri mwaka arahiga ndetse agahigura iyo umwaka wa manda urangiye. Mbere y’uko atorwa agaragaza bimwe mu byo azakora agifite iryo kamba; birimo gufasha bamwe mu baturage,gushishikariza abaturage kwitabira ibikorwa bitandukanye.

Miss Iradukunda Elsa n’ibisonga bye bibiri

Umushinga wa Iradukunda Elsa ni ugufasha Leta guha ingufu gahunda ya Made in Rwanda’ no guteza imbere ba rwiyemezamarimo bafite ibikorwa byihariye bishyigikira umurongo arimo.

Miss Mutesi Kayibanda kuri ubu wavuye muri Turkiy aho yakurikiranaga amasomo akayakomereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika kubw’umutekano, yasabye Nyampinga watowe gukomeza gukorana n’abamushinzwe ndetse agakora ibishoboka byose agakora ibyo abandi bamubanjirije batakoze.

Tariki ya 1 Nzeri 2012, Aurore yambitswe ikamba nka Miss Rwanda 2012... Yasabye Elsa guukora ibikorwa birenze ibya bagenzi be

" Ahaaa icyo navuga nakwifuriza Nyampinga uri butorwe uyu munsi nuko yabasha gukora ibikorwa ntabashije gukora, Grace atabashije gukora, Doriane, Colombe na Jolly akarenzaho kubyo buri wese yakoze akongera agahesha iyindi sura nziza kurenzaho Nyampinga w’u Rwanda kuko uko umwaka ugiye n’undi ukaza hari impinduka nyinshi.....Buri wese utowe nyuma yanjye mbanifuza ko arenzaho kubyo mugenzi we yakoze agasiga izina ryiza kugirango n’ubutaha n’ababyeyi bajye bongera bagire ikizere cyo kohereza abana muri Miss Rwanda."- Ni mu kiganiro yahaye Radio Rwanda i saa sita z’ijoro tariki ya 26 Gashyantare 2017 ubwo igikorwa cyo gutora Nyampinga cyari kirimbanyije.

Arongera ati "Icyo namwifuriza rero n’ugukuriza indangagaciro; agakora ibikorwa biteza imbere igihugu n’umwali w’u Rwanda ndetse no kugiti cye."

Miss Aurore Kayibanda yanashimiye akazi kakozwe na Miss Mutesi Jolly wacyuye igihe, yavuze ko ari umukobwa wagaragaje U Rwanda mu ruhando rw’amahanga ubwo yitabiraga Miss World 2016.

Yavuze ko ari ikintu yishimiye mu buzima bwe kuba U Rwanda rugiye kujya rugaragara muri Miss World buri mwaka.

Iradukunda Elsa ni umukobwa wa Samuel Mana ufite ibiro by’ivunjisha mu Mujyi wa Kigali rwagati naho nyina akitwa Mukandekezi Christine akora akazi k’ubucuruzi, batuye mu Kagari ka Kanserege, mu Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro.

Iradukunda Elsa areshya na metero imwe na sentimetero 76 (1,76cm) akaba apima ibiro 50. Yavutse kuwa 25 Werurwe 1998, avuka mu muryango w’abana umunani[abakobwa batandatu n’abahungu babiri] akaba ari uwa kane.