Print

Yavumbuye amatwi akoze muri pome ashobora gusimbura ay’ umuntu[VIDEWO]

Yanditwe na: 1 March 2017 Yasuwe: 2111

Umushakashatsi wo mu gihugu cya Canada witwa Dr Andrew Pelling yavumbuye amatwi akoze mu rubuto rwa pome ashobora gusimbura ay’ umuntu igihe yangiritse.

Umushakashatsi akaba n’ umwarimu muri Kaminuza ya Ottawa yo mu gihugu cya Canada asobanura uburyo akora ayo matwi yavuze ko afite igikoresho akoresha agafa urubuto rwa pome akarubaza neza, hanyuma akaruha ishusho imeze nk’ iyo ugutwi k’ umutu.

Iyo amaze kubona ishusho imeze nk’ iy’ ugutwi k’ umutu ngo afata iyo shusho yakoze muri pome akayivanamo ibiyiranga DNA. Ngo iyo amaze gukuramo DNA ya pome, ashyiramo DNA y’ umuntu ugutwi kugahita kwirema.

Dr Pelling avuga ko afite amatwi yamaze gukora ategereje gutera ku bantu akareba ko byemera.

Reba amashusho