Print

Umugore wabaye intwari mu kuvura Ebola yitabye Imana nyuma yo gutereranwa n’ abaganga

Yanditwe na: 2 March 2017 Yasuwe: 3421

Umugore w’ umunya Liberia Salome Karwah wabaye umuforomokazi w’ umwaka mu kuvura Ebola muri 2014 yitabye Imana, umugabo we avuga ko yazize gutereranwa n’ abaganga.

Uwo mubyeyi yapfiriye I Monrovia mu murwa mu kuru wa Liberia nyuma yo kwibaruka umwana w’ umuhungu.

Umugabo wanyakwigendera yabwiye BBC ko yajyanye umugore we kwa muganga abaforomo bakanga kumukoraho batinya kwandura Ebola, nyamara ngo hari hashize igihe gito ibisubizo by’ abaganga byerekanye ko nta Ebola arwaye.

James Harris yavuze ko ibiyo byabaye ubwo yari asubije umugore we kwa muganga. Ngo tariki 17 Gashyantare 2017 nibwo uyu mugore yabyaye bamubaze, arataha amaze icyumweru mu rugo agize ikibazo biba ngombwa ko umugabo we amusubiza kwa muganga.

Uwo mugabo avuga ko bageze ku bitaro bagategereza amasaha atatu bari mu modoka abaforomo batinye kuza ngo batware uwo mubyeyi bage kumuvura.

Harris ati “Jye ubwanjye nagiye mu cyumba cy’ indembe nkurayo burankari ninjiza umugore wanjye aho babagira abarwayi. Icyanshenguye umutima ni uko abaforomo aho kugira ngo bakore ibyihutirwa bari bahagaze imbere yanjye bibereye kuri facebook”

Harris atekereza ko impamvu abo baforomo banze kuvura Nyakwigendera ariko yarokotse icyorezo cya Ebola.

Harris kandi ashinja ibitaro byabaze Nyakwigendera kuba byarahise bimwohereza mu rugo atarakira neza.

Umuyobozi mukuru w’ abaganga mu gihugu cya Liberia Dr Francis Kateh yavuze ko nta byinshi bavuga kuri iki kibazo kuko bakiri mu iperereza.

Yagize ati “Nta byinshi nabivugaho kuko turacyari mu iperereza. Birumvikana umugabo we arababaye ariko tugomba kwitonda.”

Yunzemo ati “Ibyo bitaro bizi ko afite Ebola, kandi baramubaze bibashyira mu byago”

Nubwo Dr Francis Kateh avuga ibyo ariko umugabo wa Nyakwigendera akomeza gushimangira ko ibizamini by’ abaganga byerekanaga ko umugore we ari muzima.

Ku rundi ruhande umuntu yakwibaza impamvu ibitaro byari bizi ko uwo mugore arwaye Ebola aho kugira ngo bimuvure bikamwohereza mu rugo.

Abandimwe n’ ababyeyi ba Nyakwigendera bishwe n’ icyorezo cya Ebola, we ararokoka.

Liberia ni kimwe mu bihugu bitatu byo muri Afurika y’ iburengerazuba byashegeshwe na Ebola muri 2014.