Print

Gicumbi: Buturaga w’ imyaka 35 yagwiriwe n’ ikirombe arapfa

Yanditwe na: 2 March 2017 Yasuwe: 534

Buturaga wari ufite imyaka 35 y’amavuko, yagwiriwe n’ikirombe maze yitaba Imana, ubwo yacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, mu rukerera rw’italiki ya mbere Werurwe 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira , yavuze ko icyo kirombe yacukuragamo amabuye y’agaciro, arimo gasegereti, ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyari cyarafunzwe n’inzego zibishinzwe.

IP Gasasira yavuze ko Buturaga akomoka mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Miyove , byakoze iki gikorwa kinyuranije n’amategeko yitwikiriye ijoro ahagana saa munani z’ijoro; aho byabonywe n’abaturage bari bazindukiye mu mirimo yabo itandukanye babimenyesha Polisi yahoo.

Yavuze ko Buturaga yagwiriwe n’ibitaka bivanze n’amabuye biramukomeretsa, ndetse bituma abura umwuka, maze bimuviramo kwitaba Imana.

IP Gasasira yakanguriye abaturage kwirinda gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko, kuko, uretse kuba ari icyaha, bishyira ubuzima by’ubukora mu kaga.

Yagize ati:"Gucukura amabuye y’agaciro bisaba uburenganzira. Hari kandi uburyo acukurwa bwemewe n’amategeko n’ibikoresho byo kwirinda bisabwa igihe habaye impanuka nk’iriya; ababikora mu buryo butemewe bo nta bwirinzi baba bafite ni yo mpamvu bakunze kubigiriramo ibibazo birimo no gutakaza ubuzima nk’uko byagendekeye Buturaga. N’ubwo wayatahura mu murima wawe, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta burenganzira."

Yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza guha Polisi amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa hagafatwa ababikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.