Print

Umucamanza mukuru washyizweho na Trump aranugwanugwa mu bamufashije kubona insinzi itavugwaho rumwe

Yanditwe na: 2 March 2017 Yasuwe: 598

Guverinoma ya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yemeje ko Umucamanza mukuru, Jeff Sessions uheruka gushyirwaho na Perezida Donald Trump yabonanye inshuro ebyiri na Ambasaderi w’ u Burusiya muri icyo gihugu.

Ibyo bibaye mu gihe bikomeje kunugwanugwa ko igihugu cy’ u Burusiya cyivanze mu matora y’ umukuru wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika bigatuma Trump abona insinzi itavugwaho rumwe kugeza ubu.

Jeff Sessions wari umusenateri, akaba n’ umwe mubari bagize komisiyo ya sena ishinzwe serivisi y’ ikoreshwa ry’ intwaro yahuye na Ambasaderi y’ u Burusiya muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika inshuro ebyiri ubwo Trump yarimo yiyamamaza.

Uwo mugabo kandi ngo muri icyo gihe yahuye n’ abambasaderi 25 b’ ibihugu bitandukanye.

Jeff Sessions ahakana ibyo kuba yaraganiriye n’ ambasaderi Sergei Kislyak ibyerekeye ukwiyamamaza kwa Perezida Donald Trump.

Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Werurwe 2017, Jeff Sessions yagize ati “Sinigeze narimwe mpura n’ umuyobozi uwo ariwe wese w’ u Burusiya ngo tuganire iby’ ubukangurambaga. Ibyo birego nta n’ igitekerezo mbifiteho. Ni amafuti”

Umudemukarate Madamu Nancy Pelosi avuga ko uwo mugabo Sessions ari umubeshyi bityo ko adakwiye kuba umucamanza mukuru.

Ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika White House bivuga ko nta manyanga yabaye mu itorwa rwa Perezida Donald Trump. Ibyo biro ntacyo byigeze bitangazwa kubyo umucamanza mukuru Sessions avugwaho.

Bwana Sessions ni umwe mu barimo gufatanya na FBI gutohoza ukuri kubyereranye n’ ibivugwa ko u Burusiya bwafashije Trump gutorwa.

Ubuyobozi bwa FBI buvuga ko uwo mugabo nibiramuka bigaragaye bidasubirwaho ko yagize uruhare mu bivugwa hagati y’ u Burusiya na Donald Trump azahita akurwa mu bakora iperereza kuri icyo kirego.

U Burusiya nabwo burabihakana bukavuga ko ntaho buhuriye n’ insinzi ya Perezida Trump.

Muri Mutarama uyu mwaka 2017, Perezida Trump yeguje Michael Flynn wari Umujyanama we mu byerekeye umutekano w’ igihugu azira ikiganiro yagiranye na Ambasaderi w’ u Burusiya muri Amerika.