Print

Jimmy Mulisa yababajwe n’ ibintu bibiri mu mukino yatsinzwemo na Gicumbi

Yanditwe na: 2 March 2017 Yasuwe: 3542

Umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa watsinzwe n’ ikipe ya Gicumbi FC, ejo ku wa Gatatu tariki ya Mbere Werurwe 2017, mu kiganiro n’ itangazamakuru nyuma y’ umukino yumvikanishije ibintu bibiri byamubabaje.

Uwo mutoza yavuze ko yababajwe n’ ukuntu ikipe y’ APR FC yabuze igitego na kimwe nyamara yarabonye icyuho inshuro esheshatu imbere y’ izamu rya Gicumbi.

Yagize ati : “Mvuze ku mukino, twakinnye neza, abakinnyi banjye ibyo nabasabye babikoze ariko nyine, imbere y’ izamu biratunanira gukoresha amahirwe twabonye. Twabonye amahirwe agera kuri atandatu. Buri ayo ubonye urwaho inshuro esheshatu, ukaburamo igitego birababaje”

Jimmy Mulisa kandi ahuza iyo nsinzwi n’ uburyo imikino ya Shampiyona ipanze akavuga ko abakinnyi b’ APR FC bakinnye bananiwe. Iki nacyo kiri mubyamubabaje.

"Ngirango narabibabwiye, izi fixtures [uburyo imikino ipanze kuri APR FC] hari abantu badashobora kubibona, ariko njyewe nk’umutoza hari igihe ureba fatique mu bakinnyi bawe. Fatique [umunaniro] ituma abakinnyi bakora amakosa atandukanye. Ubonye igitego badutsinze twarangaye."

"[Igitego twatsinze bakacyanga] nari nzi ko ari igitego, ariko simbizi impamvu [umusifuzi] yacyanze."- Mulisa utoza APR FC nyuma yo gutsindwa na Gicumbi.