Print

Teta Diana agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’umwaka aba imahanga

Yanditwe na: 2 March 2017 Yasuwe: 1685

Umuhanzikazi Teta Diana wavuye mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2016 ndetse kugeza ubu akaba ataragaruka; washimangiye izina rye mu ndirimbo ’‘Velo’ agiye kugaruka mu Rwanda mu minsi iri imbere ny’umwaka yibera i Burayi.

Nyuma y’uko agiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahakoreye ibitaramo bitandukanye, benshi batangira gukeka ko Teta atazagaruka mu Rwanda abandi bakavuga ko ashobora kugaruka ariko bitinze bitewe n’ibikorwa byari byamujyanye.

Mu butumwa, Teta Diana yashyize ku rukuta rwa Facebook, uyu muhanzikazi yagaragaje ko akumbuye igihugu cyamubyaye ndetse n’itsinda yahozemo rya ’Gakondo’ ahuriyemo na Jules Sentore, Masamba n’abandi.

Yagize ati "Gakondo, namwe bene gakondo muraho? Bantu mwese twabanye, amasaha adutandukanyije aragenda aba macye, ubu ndayabarira ku ntoki. #Iwanyu."

Teta yaciye amarenga yo kugaruka mu Rwanda

Teta Diana yacuranzwe cyane mu Rwanda ndetse n’imahanga nyuma yo gukora indirimbo nyinshi ziganjemo umudiho nka ‘Canga ikarita’, ‘Velo’, ‘Tanga agatego’, hiyongeraho inshyashya yise ‘Birangwa’ ari nayo yitiriye album ya mbere.

Teta Diana yari amaze iminsi aba muri Leta ya Utah muri Amerika nyuma aza kujya muri Sweden. Mu minsi ishize yari yahamije ko azaza i Kigali akahamurikira album nyuma akazakora n’ibindi bitaramo muri Amerika, Canada n’i Burayi.