Print

Perezida Mugabe uheruka kwizihiza isabukuru w’ imyaka 93, yanjyanywe kuvurirwa muri Singapore

Yanditwe na: 2 March 2017 Yasuwe: 1856

Perezida wa Zimbabwe Robert Gabriel Mugabe wizihije isabukuru y’ imyaka 93, mu kwezi gushize kwa Gashyantare yanjyanywe kuvurirwa mu gihugu cya Singapore

Umuvugizi wa Perezida Mugabe witwa George Charamba, yatangaje ko atameze nabi cyane ko ahubwo agiye kwisuzumisha akaba azahita agaruka mu gihugu mu cyumweru gitaha.

Uwo mukambwe wahagurutse mu gitondo cyo kuwa Gatatu, tariki ya 1 Werurwe 2017.

Perezida Mugabe wagaragaye ameze neza ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, kuya 25 Gashyantare 2017, yamaze igihe kirenga isaha avuga imbwirwaruhame n’ubwo yanyuzagamo agafata akaruhuko.

Robert Mugabe, Perezida ukuze kurusha abandi ku Isi uri ku butegetsi kuva mu 1980, akunze gukorera ingendo muri Singapore, akenshi agiye mu bikorwa byo kwisuzumisha ariko hagatungwa agatoki ubuzima bwe ko bwaba buri mu marembera.

Mu 2011, WikiLeaks yashyize hanze ubutumwa bw’abadipolomate bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikekwa ko ari ubwo mu 2008 bugaragaza ko Perezida Mugabe ashobora kuba arwaye kanseri y’imyanya y’ibanga (prostate) ndetse ko afite imyaka itarenze itanu yo kubaho.

Guverinoma ya Zambia mu mwaka wa 2016, yahakanye amakuru y’uko Perezida Mugabe yitabye Imana, nyuma y’ibihuha byari biri guhwihwiswa ko yaguye muri Aziya, aho yakoreraga ikiruhuko muri icyo gihe.