Print

Kenya: Umugore yakurikiye ikamyo kilometero eshanu atoragura imvugure mu butayu

Yanditwe na: 5 March 2017 Yasuwe: 4155

Umugore w’ umupfakazi wo mu Kenya yagenze kimometero eshanu atoragura impeke z’ ibigori ikamyo yari yagiye inyanyagiza umuhanda wose mu butayu.

Uwo mugore avuga ko yakurikiye inkora y’ aho iyo kamyo yanyuze atoragura ibigori yagiye inyanyagiza kugira ngo aramire abana be bane yari yasize mu rugo benda kwicwa n’ inzara.

Ibi byabaye ejo tariki Gatandatu tari 4 Werurwe 2017. Ngo ubwo uwo mugore yakurikiraga aho iyo modoka yanyuze byari ku ruzuba rw’ igikatu.

Ikinyamakuru The Standard cyandikirwa muri Kenya cyanditse iyi nkuru cyanditse ko uwo mugore yitwa Kasichana Goshi.

Iyo kamyo yari ivuye mu gace ka Kilifi ari nako uwo mugore atuyemo. Umuryango w’ uwo mugore wari wahawe ibilo bibili by’ ibigori avuga ko byari nk’ agatonyaga mu Nyanja.

Yagize ati “Amapfa ameze nabi, ibyaka yarumye. Barimo kuduha ibiro bibiri, ntabwo bihagije niyo mpamvu nafashe umwanzuro wo gukurikira iyo modoka ngo ngende ntoragura impeke zagendaga zitakara. Nanze ko izo mpeke zipfa ubusa kandi natwe turimo kwicwa n’ inzara”

Kasichana Goshi yasabye guverinoma ko yakongera imfashanyo irimo kubaha kugira ngo bashobore kubasha kurya kabiri ku munsi.