Print

18 umutoza Masudi Djuma ahagurukana gukina na Onze Créateurs bamenyekanye

Yanditwe na: 7 March 2017 Yasuwe: 1979

Mu urukerera rwo kuri uyu wa gatatu saa 1:45’ za mu gitondo nibwo biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Mali gukina na Onze Créateurs mu mikino nyafurika ya CAF Confederation Cup ijonjora rya kabiri.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoreye kuri Stade Amahoro i Remera, Masudi yatangaje ko gushyira hamwe arirwo rufunguzo rwonyine rwo kubafasha gutsinda uriya mukino kuko ikipe ya Onze Créateurs ifite abakinnyi bafite imbaraga b’abasore kandi banakina imipira miremire.

Mu abakinnyi iyi kipe iri buhagurukane ntibarimo Manishimwe Djabel umaze iminsi mu imvune, Rwatubyaye Abdul utarabona ibyangombwa bimwemerera gukina imikino nyafurika, Mutsinzi Ange ufite ikarita itukura na Abouba Sibomana ufite ikibazo cy’imvune.

Dore 18 umutoza Masudi aribuhagurukane

1.Ndayishimiye Eric Bakame
2.Mutuyimana Evariste
3.Rwigema Yves
4.Mugisha François Master
5.Irambona Eric
6.Manzi Thierry
7.Nzayisenga Jean d’Amour Mayor
8.Munezero Fiston
9.Mugheni Fabrice
10.Nsengiyumva Mustapha
11.Nova Bayama
12.Nshuti Dominique Savio
13.Muhire Kevin
14.Niyonzima Olivier Sefu
15.Kwizera Pierrot
16.Nahimana Shassir
17.Tidiane Koné
18.Moussa Camara