Print

Masudi yerekanye impamvu amakipe yo mu Rwanda atarenga umutaru mu mikino nyafurika

Yanditwe na: 8 March 2017 Yasuwe: 3082

Umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma ntiyumva uburyo amakipe yo mu Rwanda atajya arenga amajonjora y’ibikombe by’Afurika kandi u Rwanda ntacyo rubuze ngo amakipe yarwo yitware neza, ariko akabona imitegurire n’intego amakipe cyangwa abakinnyi baba bafite nka kimwe mu bituma batitwara neza mu mikino nyafurika.

Masudi niwe mutoza wa Rayon Sports kuri ubu, akaba ari nayo kipe isigayemo mu mikino nyafurika, yahagurutse mu Rwanda mu urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu yerekeza muri Mali gukina na Onze Créateurs.

Mbere yo guhaguruka Masudi yatangarije itangazamakuru ko bitewe n’uburyo u Rwanda rumeze amakipe yarwo ntiyakabaye aviramo mu amajonjora, kuko n’ibindi bihugu ntacyo birurusha akibaza impamvu amakipe yo mu Rwanda agifite imyumvire yo kumva ko atatwara ibikombe ariko ngo ahanini bishobora kuba biterwa n’imitegurire.

Yagize ati "za mbaraga dushyira hamwe tukagera hariya tukaharenga, u Rwanda rufite ibintu byinshi kubera iki tutazana igikombe hano? Ibindi bihugu ibintu biturusha ni ibiki? Ni uburyo bitegura, intego bashyira mu imitwe yabo nawe wabigeraho, twarabibonye mu igikombe cy’Afurika gishize, Cameroon yaraje itwara igikombe ninde wabikegaga."

Rayon Sports irakina umukino w’ijonjora rya kabiri na Onze Créateurs kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017 hariya muri Mali.