Print

Ciara atwitiye umugabo wa kabiri baherutse kurushinga-AMAFOTO

Yanditwe na: 8 March 2017 Yasuwe: 3430

Umuririmbyi Ciara Princess Harris [Ciara] wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yifotoje agaragaza inda mu rwego rwo kwerekana ko agiye kwibaruka umwana wa kabiri.

Ciara watandukanye n’umugabo we Future, yifotoje iyi foto imugaragaza yakuyemo umwenda wo hejuru yanifashishijwe n’ikinyamakuru HarpersBazaar.com dore ko yashyizwe ku rupapuro rwa mbere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Werurwe 2017, nibwo uyu muhanzikazi yatunguye abantu abereka ko akuriwe ndetse ko mu munsi iri imbere yiteguye kwibaruka ubuheta.

Ciara w’imyaka 31 na Russell Wilson wa 28, basezeranye ku wa 6 Nyakanga 2016 nyuma y’umwaka n’amezi make ashize bakundana.

Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko mu minsi ishize uyu mugore yifotoje yambaye ishati itose kuburyo byari byoroshye kubona ko akuriwe. Hari n’abavuga ko yagiye abihisha abifashijwemo no kwambara amakote maremare.

Muri Nyakanga tariki ya 06, 2017, Ciara yambitswe impeta y’urudashira n’umukunzi we Wilson basezarana kubana akaramata.

Tariki 28 Mata 2015, Ciara yaherekeje Russell Wilson muri White House, ingoro ya Perezida Obama. Icyo gihe Ciara n’uyu musore usanzwe ari umukinnyi ukomeye muri ruhago ya Amerika bari bafatanye agatoki ku kandi.

Uwo ni Ciara n’umukunzi we

Ciara na Russell Wilson bagize amahirwe yo gusangira ifunguro rya nimugoroba na Ambasaderi wa Amerika mu Buyapani Caroline Kennedy, Visi Perezida Joe Biden n’umugore we Jill Biden, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe n’umugore we Akie Abe ndetse na Barack Obama n’umugore we Michelle Obama.

Ciara yongeye kugaragara mu ruhame ari kumwe n’umusore nyuma y’uko mu mpera z’umwaka wa 2014 aribwo yatandukanye n’umugabo we Future banabyaranye umwana w’umuhungu.