Print

Basketball: Moise Mutokambali yizeye nta gushidikanya guhesha u Rwanda itike ya AfroBasket

Yanditwe na: 9 March 2017 Yasuwe: 314

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball Moise Mutokambali yizeye nta gushidikanya ko azahesha u Rwanda itike yo kujya muri Congo Brazaville mu imikino nyafurika ya AfroBasket.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017, ikipe y’igihugu ya Basketball irahaguruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri gukina imikino y’akarere ka 5(Zone5). Ni imikino iteganyijwe gutangira tariki ya 12-18 Werurwe 2017.

Amakipe abiri ya mbere muri iri rushanwa ry’akarere ka 5 rizabera mu Misiri niyo azahita abona itike yo gukina imikino nyafurika ya AfroBasket izabera muri Congo Brazaville kuva tariki ya 17-31 Kanama 2017.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Moise Mutokambali yatangarije Umuryango ko bahagurutse mu Rwanda bagiye mu Misiri mu mikino y’akarere ka 5 intego ari ukubona itike ya AfroBasket.

Yagize ati "imikino y’akarere ka 5 n’ikipe idatsinda iyijyamo, intego tujyanye mu Misiri ni ugushaka itike yo kujya muri AfroBasket. Amakipe 2 niyo yonyine azabona itike, ni ukuvuga rero byanze bikunze tugomba kuza mu amakipe 2 ya mbere ku buryo tuzabasha kubona itike yo kujya gukina imikino nyafurika ya AfroBasket izaba mu ukwezi kwa 8 muri Congo Brazaville."

Guhera tariki ya 12-18 Werurwe 2017, muri Misiri haraba hateraniye amakipe y’ibihugu agera ku 9 akina imikino y’akarere ka 5, muri ayo makipe uko ari 9 abiri ya mbere niyo azabona itike ya AfroBasket. Ibyo bihugu ni: Rwanda, Kenya, Burundi, Uganda, Somalia, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Tanzania na Misiri izakira irushanwa.