Print

Senderi yahishuye ko kudashaka umugore yabitegetswe na muganga

Yanditwe na: 10 March 2017 Yasuwe: 6110

Umuhanzi nyarwanda uzwiho kugira udushya, kumenya kuganira no kuririmba injyana zitandukanye ku ngino zigezweho Senderi International Hit yatangaje ko kuba afite imyaka ikabakaba 40 y’ amavuko atarashaka umugore ari muganga wabimutegetse.

Uwo muhanzi utagaragara ku rutonde rw’ abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya 7 bitewe n’ uko imyaka afite iri hejuru ya 35 yajyaga avuga ko natwara iryo rushanwa azahita ashaka umugore. Ibyo ngo yabivugiraga ko atifuza gushaka umugore ngo azicwe n’ inzara. Umuhanzi utwaye iryo rushanwa ahabwa miliyoni 25 ku buryo uretse kuba gutwara iryo rushanwa ari ishema nyir’ ukuritwara hari ikintu kinini byongera ku ikofi ye.

Mu kiganiro yagiranye na KT radio yavuze ko impamvu atarashaka umugore ari uko muganga yabimutegetse. Afite icyizere ko ikibazo afite kiri hafi gukemuka.

Yagize ati : “ Nzi neza ko bitewe nuko muganga yambwiye n’icyo yantegetse ubu ntegereje igisubizo cya muganga”.

Abajije niba muganga yaramubujije gushaka umugore yagize ati “Yego”. Uwo muhanzi yavuze ko afite uburwayi butuma adashaka umugore gusa ahamya ko buri hafi gukira.

Muri icyo kiganiro Senderi yavuze ko afite abana babiri mu gihe benshi bari bazi ko afite umwana umwe. Iyi ngingo ntabwo yashimye kugira byinshi ayitangazaho.

Umunyamakuru: Ufite abana bangahe?

Senderi: Abana ni babiri.

Umunyamakuru: Abagore mwababyaranye ubafata ute? Ubu ni abantu ki kuri wowe?

Senderi: Barashatse kandi ndabubaha. Ntabwo nkunda kubonana nabo. Ibindi byo nzaza mbibaganirize birambuye ni uburyo bwiza bwo kuganira n’abafana banjye.