Print

Ishyirahmwe ry’umupira w’amaguru muri Mali ryashyizweho ingufuri mbere y’uko Onze Createurs icakirana na Rayon Sports

Yanditwe na: 11 March 2017 Yasuwe: 1934

Ku umugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Werurwe 2017 nibwo Minisitiri wa siporo muri Mali yashyize ingufuri ku ibiro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Mali ni mbere y’uko Onze Createurs yakira ikipe ya Rayon Sports mu imikino nyafurika kuri uyu wa Gatandatu.

Ku icyemezo cy’umukuru w’igihugu cya Mali Ibrahim Boubacar Keita nicyo cyatumye Minisitiri Housseyni Amion Guindo ashyira ingufuri ahakoreraga iri shyirahamwe bitewe n’imiyoborere mibi yarangwaga muri FEMAFOOT, bikaba byitezwe ko hagiye gushyirwaho komite y’inzubacyuho izamara amezi 12 mu gihe hategerejwe gutorwa perezida mushya w’iri shyirahamwe.

Iyi nkuru ikimara kumenyekana hahise hajya amakuru hanze ko ikipe ya Onze Createurs ishobora kudakina umukino wa CAF Confederation Cup ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017 bitewe n’uko n’ubundi igihugu cyabo kigiye guhagarikwa mu amarushanwa mpuzamahanga bitewe n’uko abanyapolitiki bivanze mu ibikorwa bya ruhago kandi bitemewe na FIFA, bityo ngo ikipe ya Rayon Sports ikaba yakomeza biyoroheye, gusa amakuru ava hariya muri Mali mu ikipe ya Onze Createurs avuga ko iyi yiteguye gukina kandi ikanatsinda uyu mukino ngo ntabyo guterwa mpaga bari muri Mali bagomba gukina ibindi bikazaza nyuma.

Amategeko ya FIFA na CAF ntiyemera ko abayobozi b’igihugu bivanga mu ibikorwa bya ruhago, iyo bigenze gutyo FIFA ifatira ibihano igihugu cyabikoze kigahagarikwa mu amarushanwa mpuzamahanga. Ni ukuvuga ko FIFA iramutse ibikoze amakipe 2 ahagarariye Mali mu imikino nyafurika yahita asezererwa, ndetse n’iki gihugu ntikizakine imikino ya gushaka tike y’igikombe cy’isi n’andi marushanwa.

Ibi bivuze ko Rayon Sports yahita igera ikomeza mu icyiciro gikurikiyeho igihe cyose ikipe ya Onze Createurs yasezererwa muri aya marushanwa bitewe nibyo abayobozi bakuru b’igihugu cya Mali bakoze.