Print

"Isi iri gutera imbere ariko nta cyerekezo ifite."Perezida Kagame

Yanditwe na: 11 March 2017 Yasuwe: 1075

Perezida Paul Kagame yavuze ko isi iri gutera imbere bidasanzwe, nyamara icyerecyezo cyayo kikaba kitagaragara, icyakora ngo nibyo bitera ingufu umugabane wa Afurika ukarushaho kwihuriza hamwe no gukora ibiwuteza imbere aho guhora iteze amaboko.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa Gatanu ubwo yatangaga ikiganiro muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku bijyanye n’iterambere mpuzamahanga.

Perezida Kagame yavuze ko kuba isi igaragara nk’aho nta cyerecyezo ifite nubwo iri gutera imbere, byahaye ingufu umugabane wa Afurika no kumva ko nta mpamvu yo guhora bategereje ak’imuhana.

Yavuze ko akamaro k’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika kagaragaye nk’ubwo byabashaga guhosha ibibazo bya Politiki byari byatangiye gututumba muri Gambia mu minsi ishize, gucunga no kugarura amahoro mu bihugu nka Somalia na Centrafurika n’ibindi.

Yagize ati “Iyi isi yacu iri gutera imbere ku buryo bukomeye kandi byihuse, nubwo icyerecyezo cy’aho igana kidasobanutse.Uku kutamenya aho igana, nibyo biduha twe abanyafurika kwita ku bitureba n’inyungu zacu.”

Yavuze ko wenda hari ingufu nke mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ariko nanone abantu badakwiye kubyuririho ngo bavuge ko nta na kimwe kizashoboka.

Yagarutse kandi ku mubano wa Afurika n’Ubutegetsi bwa Amerika muri iki gihe, avuga ko nta mpamvu yo kugira impungenge ku ngamba ziri gufatwa, ngo kuko zishobora no kubyarira inyungu Afurika mu bundi buryo.

Yatanze urugero nk’Imishinga yagiye itangizwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gufasha Afurika mu minsi yashize, nk’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika na Amerika (AGOA) ndetse n’Umushinga PEPFAR ugamije kurwanya SIDA. Nyamara ngo urebye yose ngo nta kintu kigaragara yamariye umugabane.

Kuri Perezida Kagame, ngo nubwo bigaragara nk’aho Afurika ntawe ukiyitayeho, ngo ntibikwiye gufatwa nk’ikibazo.

Yagize ati “Ibyo bizatuma natwe twerekeza mu gushaka inyungu zacu aho gutegereza ko hari ababidukorera.”

SRC: Makuruki