Print

Ibigo n’inzego za leta bishobora kuvanwa i Kigali bigatwarwa mu ntara

Yanditwe na: 11 March 2017 Yasuwe: 3798

Kera kabaye Abanya-Kigali bashobora kujya berekeza mu ntara batagiye gutembera cyangwa gusura abo basizeyo, ahubwo bagiye gusaba serivisi ku byicaro by’ibigo n’inzego za leta bishobora kwimurirwa mu mijyi itandatu yatoranyijwe ngo igaragire Kigali.

Ubusanzwe ibyicaro by’inzego zitandukanye kuva kuri Perezidansi, za Minisiteri, ibigo bizishamikiyeho, ambasade n’ibindi bya leta udasize iby’abikorera cyangwa abategamiye kuri leta, biba mu mujyi wa Kigali, ibintu benshi bemeza ko byadindizaga abatuye mu bindi bice by’igihugu.

Nta gushidikanya ko uyu mwanzuro wa 10 w’umwiherero wa 14 w’abayobozi wo guteza imbere ibikorwa bizamura imijyi yunganira Kigali kandi aho bishoboka hagashyirwa ibyicaro by’Inzego n’Ibigo bya Leta, uzashimisha benshi kuko bamwe wasangaga binubira ko na bimwe mu byicaro by’ibigo bya leta bari bafite byimuriwe i Kigali.

Nko mu Mujyi wa Huye bashobora kuzabyinira ku rukoma baramutse basubijwe ibigo birimo RAB, IRST, Inzu ndangamurage cyangwa ibindi. Umuturage wa Rusizi ntibyamugwa nabi bamwegereje nka Minisiteri y’uburezi n’ibindi.

Ibi hari icyizere ko bishoboka kuko nk’umwaka ushize abaturage bo mu majyepfo, Uburengerazuba ku nshuro ya mbere baryohewe n’imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN, yabereye mu Rwanda.

Binashimangirwa n’ibyigeze gutangazwa n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere mu Rwanda RGB, Prof. Shyaka Anastase, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abikorera mu Karere ka Huye tariki ya 16 Ukwakira 2015, akabizeza ko hari ibigo n’inzego za leta bishobora kujya mu ntara.

Guteza imbere imijyi ya Nyagatare, Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu na Musanze, ni imwe muri gahunda za Guverinoma zigamije gutuma iba imiyoboro ikomeye yo kwihutisha iterambere ry’igihugu, gusaranganya ubukungu mu banyarwanda no kwimakaza imiyoborere.

Umwaka ushize Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’iyi mijyi, hagiye gushorwamo amafaranga asaga miliyari 80 z’amanyarwanda (miliyoni 100 z’amadorali) mu kuyishyiramo ibikorwaremezo no kuvugurura ibihasanzwe.

Aya mafaranga azatangwa na Banki y’Isi ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, azakoreshwa mu mushinga w’imyaka itanu wo kurushaho guteza imbere imijyi binyuze mu bikorwa remezo nk’imihanda, inzira z’abanyamaguru, ibikorwa bijyanye n’ubuzima, imiyoboro y’amazi, amatara ku mihanda ndetse no guhuza ibikorwa bitandukanye by’ubukungu.

SRC: Igihe