Print

Abafana ba Diamond bavuga ko adahinduye imikorere bazamurambirwa

Yanditwe na: 11 March 2017 Yasuwe: 2045

P-Funk Majani umutanzaniya utunganya indirimbo(Producer), avuga ko Diamond n’itsinda ry’umuziki rya Wasafi nibadahindura uburyo bw’imikorere abantu bazabarambirwa vuba.

Nk’uko urubuga rwa Bongo5 rubitangaza, uyu mugabo avuga ko iri tsinda ririmo gukora neza, ariko ngo kugira ngo abantu bose babiyumvemo banakomeze kubakunda bagomba kuzana injyana nshya cyangwa bakinjizamo abahanzi bashya.

Ngo ku uruhande rwa Diamond we nk’umuntu mukuru agomba kujya acishamo abantu bakamuburaho gato akagaruka bamukumbuye, naho bitabaye ibyo abantu bazamuhararukwa vuba.