Print

Urubyiruko rwarokotse Jenoside rwagobotse umukecuru wari umaze imyaka itatu aba mu nzu yasambutse [Amafoto]

Yanditwe na: 12 March 2017 Yasuwe: 782

Urubyiruko rwarokotse jenoside yakorewe abatutsi ruri mu mashuri AERG n’ abayarangije bibumbiye muri G- AERG kuri uyu wa 11 Weruwe 2017 basannye inzu y’ umukecuru utuye mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru wari umaze imyaka itatu aba mu nzu iteye impungenge.

Ni muri gahunda y’ ibikorwa ngaruka mwaka byo gufasha abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi batishoboye AERG G- AERG week.

Mukarugomwa Bernadette w’ imyaka 65 y’ amavuko utuye mu kagari ka Gorwe Umurenge wa Mata wasaniwe inzu yavuze ko inzu ye yari imaze imyaka itatu yangijwe n’ umuyaga. Ngo iyo yayubakiwe n’ umushinga CAR mu mwaka w’ 1997, akaba yayibagamo iteye ku buryo umuntu uri imbere mu nzu yubura amaso akabona mu kirere.

Kubona urubyiruko ruteranira iwe mu gikorwa cyo kumusanira inzu byamukoze ku mutima avuga ko igikorwa bakoze Imana irakishimira.

Yagize “Ndashimira ku bw’ igikorwa kiza munkoreye. Kuba mbashimiye n’ Imana irabashima”

Uretse iyo nzu y’ uwo mukecuru urwo rubyiruko rwasanywe izindi zigera ku 9, rwubaka uturima tw’ igikoni 10 mu ngo zitandukanye ndetse ruzamura amazu abiri mashya azatuzwamo abatishoboye bacitse ku icumu rya jenoside.

Umuyobozi wa AERG Twahirwa Emmanuel yavuze ko ibyo bikorwa ari ibikorwa byo gushimira Leta ko yabafashije kuba abagabo.

Yagize ati “Ibi ni ibikorwa byo gushima. AERG na G AERG dushima Leta ko yakoresheje imbaraga ngo tube abagabo. Iryo shimwe ni igihango tutazatatira”

Ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyaruguru bwagaragaje ko muri ako karere habereye jenoside y’ indegakamere ngo ibi bishimangirwa no mu kuba myinshi mu misozi igize ako karere nta bantu bayituyeho kandi yarahoze ituwe.

Muri ako Karere harabarurwa amazu arenga 900 akeneye gusanwa.

Guverineri w’ Intara y’ amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yashimiye urwo rubyiruko umutima rwagaragaje avuga ubuyobozi bw’ Intara y’ amajyepfo buzakomerezaho.

AERG G-AERG week yatangirijwe mu karere ka Nyaruguru, izakomereza no mu tundi turere dutandukanye tw’ u Rwanda.



Urubyiruko rurenga 650 rwatwawe na bisi zigera 20














Guverineri Mureshyankwano Marie Rose ageza ijambo ku baturage n’ urubyiruko bari barangije ibikorwa byo gufasha abatishoboye

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’ amajyepfo

Abo batundaga umucanga wo gusana inzu ya Mukarugomwa Bernadette

Nubwo bagezeyo basa n’ abananiwe kubera imihanda y’ ibitaka ntibyababujije gukorana umurava



Jean Pierre Nkuranga komiseri mu muryango IBUKA

Ibyo bikorwa byasojwe no kunamira abazize jenoside bashinguye mu rwibutso rwa Kibeho


Guverineri Mureshyankwano ashyira indabo ku mva ibitse imibiri y’ abatutsi biciwe muri kiriziya ya