Print

Migi yatangiye shampiyona anyeganyeza inshundura, Jacques Tuyisenge yongera kugaragaza ko ari rutahizamu

Yanditwe na: 13 March 2017 Yasuwe: 1726

Nyuma yo kubahesha igikombe cya Super Cup, abanyarwanda bongeye guhesha ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya amanota 3 mu umukino ufungura shampiyona baraye bakinnyemo na Kariobangi Sharks.

Ibitego 3-1 nibyo iyi kipe ya Gor Mahia yatsinze Kariobangi Sharks, Jacques Tuyisenge na Migi batsinzemo 2.

Ku umunota wa 17 Harun Shakava yari amaze gufungura amazamu ku uruhande rwa Gor Mahia, maze ku umunota wa 39 nibwo Mugiraneza J. Baptiste Migi winjiye muri iyi kipe muri uyu mwaka w’imikino yatsinze agitego cya kabiri.

Ku umunota wa 87 nibwo rutahizamu w’umunyarwanda akaba na visi kapiteni w’iyi kipe Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya 3 cya Gor Mahia. Igitego kimwe rukumbi cya Kariobangi cyatsinzwe na Martin Odongo mu iminota yinyongera.

Muri iyi minsi abanyarwanda bakinira iyi kipe ya Gor Mahia barimo kwitwara neza kuko igitego cya Jacques Tuyisenge ku umukino wa Super Cup na Tusker nicyo cyahesheje Gor Mahia igikombe.