Print

Masudi avuga ko bagowe n’umupira wa Onze Créateurs ikina nk’abongereza

Yanditwe na: 13 March 2017 Yasuwe: 2345

Masudi Djuma avuga ko batsinzwe igitego kubera kurangara gato uretse ko banakinnye n’ikipe ikina umupira nk’uw’abongereza.

Saa sita z’ijoro kuri iki cyumweru nibwo ikipe ya Rayon Sports yasesekaraga ku ikibuga mpuzamahanga cya Kanombe ivuye muri Mali gukina umukino ubanza wa CAF Confederation Cup na Onze Créateurs umukino wa Rayon Sports yatsinzwemo 1-0.

Masudi yagize ati"twatsinzwe igitego kubera uburangare buto twagize, twakinnye n’ikipe ikina umupira nk’uw’abongereza, bakinaga imipira miremire cyane byatugoye, byageze aho mbwira abakinnyi banjye ngo bihangane ntibatsindwe byinshi, ikindi twagowe na none n’ubushyuye buriyo."

Biteganyijwe ko iyi kipe uyu munsi kuwa mbere ifata ikiruhuko nta myitozo, bazatangira imyitozo ku umunsi w’ejo kuwa kabiri.