Print

Uganda : Impanuka ikomeye yahitanye abantu 9 benshi barakomereka

Yanditwe na: 15 March 2017 Yasuwe: 2758

Abantu 9 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka ikomeye yabereye mu karere ka Buikwe mu muhanda werekeza mu mujyi wa Kampala naho 13 bo bakomeretse.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko ikamyo yari yikoreye ibicuruzwa ibijyanye mu mujyi wa Kampala yabuze feri ikagonga imodoka ebyiri zitwara abagenzi.

Dail monitor ivuga ko Umuyobozi wa polisi ya Uganda Stephen Onenchan wageze aho iyo mpanuka yabereye yavuze ko polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati “Mu by’ ukuri abantu 9 bapfuye 13 batabawe ari inkomere. Icyateye iyo mpanuka ntabwo kiramenyekana polisi igiye kubikoraho iperereza”

Stephen Onenchan yavuze ko abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya Jinja kugira ngo bitabweho n’ abaganga.

Imyirondoro yose y’ abaguye muri iyo mpanuka ntabwo iramenyekana gusa harimo umupolisi n’ umunyeshuri wari urangije amasomo muri Uganda Martyrs University- Nkozi. Uwo munyeshuri yari yambaye ikanzu ikoreshwa mu birori bisoza amasomo (graduation gown) akaba yari avuye mu birori bwabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2017.