Print

Zone V: U Rwanda rumaze gukatisha tike ya 1/2 nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo

Yanditwe na: 15 March 2017 Yasuwe: 1081

Ikipe y’igihugu ya Basketball ikatishije itike ya 1/2 mu imikino y’akarere ka 5 iri kubera mu Misiri ni nyuma yo gutsinda Sudani y’Epfo amanota 90 kuri 80.

Wari umukino usoza itsinda rya 1 aho u Rwanda rwakinnye na Sudani y’Epfo maze umukino ukarangira u Rwanda rutsinze Sudani y’Epfo ku amanota 90-80.

Undi mukino usoza iri tsinda uraza guhuza Misiri yakiriye iri rushanwa na Kenya.

U Rwanda rugeze muri 1/2 nyuma yo gutsinda Kenya mu umukino ufungura itsinda amanota 76 kuri 60, umukino wa kabiri rutsindwa na Misiri 83 kuri 71, rukaba rusoje rutsinda Sudani y’Epfo 90-80.

Biteganyijwe ko ikipe izahura n’u Rwanda muri 1/2 izamenyekana ku umunsi w’ejo kuwa Kane.