Print

Rwamagana: Umunya- Tuniziya yagwiriwe n’ ipoto arapfa

Yanditwe na: 16 March 2017 Yasuwe: 3252

Umunya- Tuniziya wari mu mirimo yo gukora amashyanyarazi mu murenge wa Muyaga akarere ka Rwamagana mu ntara y’ iburasirazuba yagwiriwe n’ ipoto bimuviramo urupfu.

Abakoranaga n’ uwo Munya Tuniziya baganiriye n’ Umuseke bavuze ko uwo mugabo yitwa Mondher Kharrat.

Ipoto ngo yamwituye ku mutwe ubwo we na bagenzi be bari bayifashe ikabarusha imbaraga ikagwa. Ibi ngo byabaye nk’impanuka, uyu mugabo ahita ahasiga ubuzima.
Uyu mugabo yari mu Rwanda mu bikorwa by’umushinga w’ibikorwa ikigo cy’amashanyarazi cyo muri Tunisia (STEG – Tunisian Company of Electricity & Gas) gikorera mu mahanga; STEG International Services.

Aba ngo bari mu bikorwa byo gusana amapoto y’amashanyarazi mu murenge wa Munyaga bageze mu kagari ka Rweru.